MUSABYIMANA Gregoria

Duhumurizanye July 11, 2023

Ise na nyina barandukanye bitewe nuko umugabo yahozaga umugore we ku nkeke ngo abyara abakobwa gusa. Ibyo byatumye akura atifuza gushakana n’umugabo w’umunywi w’inzoga kubera ko inzoga ari zo zakoreshaka ise amakosa menshi ariko ku myaka 19 gusa yaje kwisanga na we abana n’umugabo w’umusinzi kuko yamuteruye igihe yari yagiye kumusura.

Umubano wabo ntiwarambye ahubwo baje gutandukana, umugore atangira urugendo rwo gushakisha ubuzima kugira ngo abone ibyo gutunga abana babiri yari yarabyaranye n’uwo mugabo babanye atabiteguye.

Muri uko gushakisha ubuzima, yaje kumenyana n’umusore wari umusirikare birangira bashimanye baza gushyingiranwa. Kubera ko uwo musore yari umudiventisiti yamubwirije ubutumwa bwiza birangira na we abaye umudiventiste.

Bigeze mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, uyu mugabo we yakoze uko ashoboye aramuhisha gusa baza gutandukana kuko umugabo yahise ahunga ariko amusiga kuri gakondo y’iwabo ku Rushashi ari naho atuye kugeza uyu munsi.

Uyu tuvuga ni uwitwa MUSABYIMANA Gregoria atuye mu kagari ka Burimba umurenge wa Rushashi akarere ka Gakenke mu ntara y’Amajyaruguru. Ni umwizera w’itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa 7 rya Burimba mu ntara y’ivugabutumwa ya JOMA muri filidi y’Amajyaruguru. Mu buhamya bwe, kubera ko atabana n’umugabo we kuva mu 1994, avuga ko yasabye Imana kumurinda kwiyandarika cyangwa gushaka undi mugabo wa gatatu kuko ngo atifuzaga guhemukira umugabo we kandi Imana yarabimubashishije. Arashima Imana yamuhaye umugabo umumenyesha Imana kandi ntamutererane no mu gihe Abatutsi bicwaga muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Kubw’ibyo, avuga ko azakorera Imana mu itorero ryayo kugira ngo amenyeshe ubutumwa bwiza abatarabumenya. Ubuhamya bwe burambuye, bukurikirane mu kiganiro Duhumurizanye aganira na Valens UWIMANA.

Ni kuri uyu uyu wa 18/4/2023 kuva saa 6:00 za mu gitondo. Kuri micro uri kumwe na Onesphore Yadusoneye.

Tanga igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Ibyigisho Bya Genzura