{"id":866,"date":"2023-07-11T20:27:07","date_gmt":"2023-07-11T20:27:07","guid":{"rendered":"https:\/\/www.rumadventist.org\/?p=866"},"modified":"2023-07-18T15:24:35","modified_gmt":"2023-07-18T15:24:35","slug":"musabyimana-gregoria","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.rumadventist.org\/rw\/musabyimana-gregoria\/","title":{"rendered":"MUSABYIMANA Gregoria"},"content":{"rendered":"<p>Ise na nyina barandukanye bitewe nuko umugabo yahozaga umugore we ku nkeke ngo abyara abakobwa gusa.  Ibyo byatumye akura atifuza gushakana n\u2019umugabo w\u2019umunywi w\u2019inzoga kubera ko inzoga ari zo zakoreshaka ise amakosa menshi ariko ku myaka 19 gusa yaje kwisanga na we abana n\u2019umugabo w\u2019umusinzi kuko yamuteruye igihe yari yagiye kumusura.<\/p>\n\n\n\n<p>Umubano wabo ntiwarambye ahubwo baje gutandukana, umugore atangira urugendo rwo gushakisha ubuzima kugira ngo abone ibyo gutunga abana babiri yari yarabyaranye n\u2019uwo mugabo babanye atabiteguye.<\/p>\n\n\n\n<p>Muri uko gushakisha ubuzima, yaje kumenyana n\u2019umusore wari umusirikare birangira bashimanye baza gushyingiranwa. Kubera ko uwo musore yari umudiventisiti yamubwirije ubutumwa bwiza birangira na we abaye umudiventiste.<\/p>\n\n\n\n<p>Bigeze mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, uyu mugabo we yakoze uko ashoboye aramuhisha gusa baza gutandukana kuko umugabo yahise ahunga ariko amusiga kuri gakondo y\u2019iwabo ku  Rushashi ari naho atuye kugeza uyu munsi.<\/p>\n\n\n\n<p>Uyu tuvuga ni uwitwa MUSABYIMANA Gregoria atuye mu kagari ka Burimba umurenge wa Rushashi akarere ka Gakenke mu ntara y\u2019Amajyaruguru. Ni umwizera w\u2019itorero ry\u2019Abadiventisiti b\u2019umunsi wa 7 rya Burimba mu ntara y\u2019ivugabutumwa ya JOMA muri filidi y\u2019Amajyaruguru.\nMu buhamya bwe, kubera ko atabana n\u2019umugabo we kuva mu 1994, avuga ko yasabye Imana kumurinda kwiyandarika cyangwa gushaka undi mugabo wa gatatu  kuko ngo atifuzaga guhemukira umugabo we kandi  Imana yarabimubashishije. Arashima Imana yamuhaye umugabo umumenyesha Imana kandi ntamutererane no mu gihe Abatutsi bicwaga muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.<\/p>\n\n\n\n<p>Kubw\u2019ibyo, avuga ko azakorera Imana mu itorero ryayo kugira ngo amenyeshe ubutumwa bwiza abatarabumenya. Ubuhamya bwe burambuye, bukurikirane mu kiganiro Duhumurizanye aganira na Valens UWIMANA.<\/p>\n\n\n\n<p>Ni kuri uyu uyu wa 18\/4\/2023 kuva saa 6:00 za mu gitondo. Kuri micro uri kumwe na Onesphore Yadusoneye.<\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-embed is-type-video is-provider-youtube wp-block-embed-youtube wp-embed-aspect-16-9 wp-has-aspect-ratio\"><div class=\"wp-block-embed__wrapper\">\n<iframe loading=\"lazy\" title=\"MUSABYIMANA Gregoria-Burimba SDA-Joma district-NRF by Valens UWIMANA on 18 and 23 April 2023\" width=\"500\" height=\"281\" src=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/Tn3dLK6qpFA?feature=oembed\" frameborder=\"0\" allow=\"accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share\" referrerpolicy=\"strict-origin-when-cross-origin\" allowfullscreen><\/iframe>\n<\/div><\/figure>","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Musabyimana Gregoria&#8217;s life has been marked by several significant events. Her parents&#8217; separation occurred when her father believed that her mother would only give birth to girls. This belief influenced Musabyimana&#8217;s upbringing, instilling in her a reluctance to marry an alcoholic man due to the mistakes her father made under the influence of alcohol. However, &hellip; <a href=\"https:\/\/www.rumadventist.org\/rw\/musabyimana-gregoria\/\">Continued<\/a><\/p>","protected":false},"author":1,"featured_media":28,"comment_status":"open","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"rank_math_lock_modified_date":false,"inline_featured_image":false,"footnotes":""},"categories":[11],"tags":[],"class_list":["post-866","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-journey-of-transformation"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.rumadventist.org\/rw\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/866","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.rumadventist.org\/rw\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.rumadventist.org\/rw\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.rumadventist.org\/rw\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.rumadventist.org\/rw\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=866"}],"version-history":[{"count":3,"href":"https:\/\/www.rumadventist.org\/rw\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/866\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":891,"href":"https:\/\/www.rumadventist.org\/rw\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/866\/revisions\/891"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.rumadventist.org\/rw\/wp-json\/wp\/v2\/media\/28"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.rumadventist.org\/rw\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=866"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.rumadventist.org\/rw\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=866"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.rumadventist.org\/rw\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=866"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}