Hatowe abayobozi bashya ba Diviziyo ya Afurika yo Hagati n'Iburasirazuba

Itorero ry'Abadiventisiti b'Umunsi wa Karindwi rifite abayobozi bashya muri Diviziyo ya Afurika yo Hagati n'Iburasirazuba (ECD), ari na yo Rwanda Union Mission ibarizwamo. Ku itariki ya 2 Ugushyingo 2026, Komite Nyobozi y'Inteko nkuru Rusange, yateraniye mu nama yabereye kuri murandasi, yemeje Dr. Moses Ndimukika Maka nka Perezida wa ECD na Dr. Tom Ogal nk'Umunyamabanga Mukuru wa ECD. Aba bayobozi bombi bari batoranyijwe na Komite Nyobozi ya ECD ku itariki ya 29 Ukwakira 2026, kandi batangiye inshingano zabo nshya ako kanya.

Dr. Moses Maka, Perezida

Pr. Moses Maka, President of the East-Central Africa Division
Pr. Moses Maka, Perezida wa ECD. Ifoto: ECD

Dr. Maka yari Umunyamabanga Mukuru wa ECD kuva yatorwa mu Nteko Rusange ya 62 y'Inteko nkuru Rusange muri Nyakanga 2025. Mbere y'aho yayoboye Uganda Union Mission, aho AmaFilidi mashya atanu yashinzwe igihe yari perezida. Yavukiye muri Uganda mu 1969, atangira umurimo w'Itorero mu 1995, kandi yabaye umupasitoro, umuyobozi wa disitiriki, umwarimu n'umuyobozi mu nzego z'Itorero, yibanda cyane ku ivugabutumwa, kurera abigishwa no gushinga amatorero mashya.

Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Tewolojiya yakuye muri Spicer Adventist University mu Buhinde, iy'icyiciro cya gatatu (Master) muri Tewolojiya yakuye muri Newbold College mu Bwongereza, n'impamyabumenyi y'ikirenga (PhD) muri Tewolojiya n'isesengura ry'Ibyanditswe by'Isezerano rya Kera yakuye muri Sahmyook University muri Koreya y'Epfo. Yashakanye na Janet, bafitanye abana bane.

Mu kwakira uyu muhamagaro, Dr. Maka yashimiye Pr. Ruguri, asaba abizera kumusengera no kumushyigikira, kandi yiyemeza kuyobora nk'umugaragu, aharanira ubumwe, umurimo w'ivugabutumwa na Kristo kuruta umwanya w'ubuyobozi.

Dr. Tom Ogal, Umunyamabanga Mukuru

Pr. Tom Ogal, Executive Secretary of the East-Central Africa Division
Pr. Tom Ogal, Umunyamabanga Mukuru wa ECD. Ifoto: ECD

Dr. Ogal yari Umunyamabanga Mukuru Wungirije (Undersecretary) wa ECD kuva muri Kanama 2022, nyuma y'imyaka irindwi ari umwe mu banyamabanga bungirije ba diviziyo. Mbere y'aho yabaye umunyamabanga wa Kenya Lake Conference na Kenya Lake Field, umupasitoro w'itorero, n'umwanditsi (editor) mu icapiro rya Africa Herald Publishing House. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Tewolojiya, iy'icyiciro cya gatatu muri Tewolojiya y'Ubushumba, n'impamyabumenyi y'ikirenga mu Murimo w'Ivugabutumwa (Doctor of Ministry), kandi yarobanuriwe umurimo w'ubupasitoro mu 2006. We n'umugore we Benter bamaze imyaka 22 bashakanye, bakaba bafitanye abana batatu.

Dr. Ogal yavuze ko uyu murimo ari icyubahiro kuri we, kandi ko yifuza gukomeza kuba indahemuka ku Mana no ku Itorero ryayo.

Ijambo ry'Inteko nkuru Rusange

Perezida w'Inteko nkuru Rusange, Erton C. Köhler, yibukije abayobozi bashya ko ubuyobozi mu Itorero ari umuhamagaro wo gukorera Imana n'abantu bayo mbere ya byose, kandi asabira Dr. Maka kuyobora yicisha bugufi, afite ubutwari n'umuhate mu murimo w'ivugabutumwa. Umunyamabanga Mukuru w'Inteko nkuru Rusange, Rick McEdward, yakiriye Dr. Ogal, avuga ko yishimiye kuzakorana na we mu kugeza ubutumwa bwiza ku baturage batarabumenya bihagije.

Gushimira Pr. Blasious Ruguri

Pr. Blasious Ruguri, umaze imyaka 16 ayobora Diviziyo ya Afurika yo Hagati n'Iburasirazuba, azajya mu kiruhuko cy'izabukuru ku itariki ya 31 Ukuboza 2026, kandi kugeza icyo gihe azakomeza kuba umujyanama. Diviziyo yamushimiye byimazeyo imyaka myinshi amaze akorana umwete n'ubwitange.

Rwanda Union Mission yifatanyije na diviziyo yose mu gushimira Pr. Ruguri no gusengera Dr. Maka na Dr. Ogal uko batangira inshingano zabo nshya.

Inkomoko: Adventist News Network, 2 Ugushyingo 2026.

Tanga igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *