1

Shakisha ibyigisho byacu byagufasha kwiga Bibiliya

2

Iyandikishe ukoresheje izina ryawe na imeri gusa

3

Shakisha Ibisubizo n'amahoro muri gahunda y'Imana

o-arrow__short–rightTangira Kwiga Bibiliya

Gukira Gutangaje kubwo kwicisha bugufi: Inkuru ya Namani

Muri Israel ya kera, mu gihe cy’ abahanuzi n’ibitangaza byari biganje, hari umugabo witwa Nãmani. Yari umunyamwete ndetse ari umugaba w’ingabo wubashywe mu ngabo z’umwami, gusa yari afite umutwaro umuremereye mu mutima we.
Namani yari ababajwe kandi ahangayikishijwe mu buryo bukomeye cyane ni indwara yica yari afite y’ibibembe, nicyo cyatumaga umubiri utakaza ingingo kandi ukababazwa n’ibisebe binuka. Usibye ingaruka kubukungu n’icyubahiro yari afite, uku kubabara kwamuteye kwiheba no kubura ibyiringiro ndetse ahabwa akato. Naman yatekereje ku gisubizo cyicyo kibazo ariko akiburira mu buvuzi bumwegereye. Inkuru y’umuhanuzi ukomeye witwa Elisa, wari uzwi k’ubushobozi bwo gukiza abarwayi no gukora ibitangaza, yinjiye mu matwi ya Namani. Ibyiringiro bye byarasimbaguritse, birakura kubwo ubushobozi bukomeye bw’uhoraho bubasha gukora igitangaza agakira. N’ubwuzu bwinshi bwo gutekereza ko agiye gukira, Namani yafashe inzira ajya ku icumbi ry’umuhanuzi, atwaye impano zirimo ifeza, izahabu n’imyambaro y’igiciro cyinshi. Ubwo Namani yari ahagaze imbere y’icumbi ryoroheje rya Elisa, umuhanuzi yamutumyeho intumwa kumuha ubutumwa bukiza. Intumwa yaje ivuga “Genda wiyuhagire muri Yorodani karindwi, umubiri uzasubira uko wari uri, nawe uzaba uhumanutse.” (2 Abami 5:10).

"Genda wiyuhagire muri Yorodani karindwi, umubiri uzasubira uko wari uri, nawe uzaba uhumanutse"

.

Kudasobanukirwa ry’uburakari bwahinduye isura n’umutima wa Namani. Yari yiteze ko haba umuhango ukomeye cyangwa gukoresha imbaraga ikomeye igaragara. Ni gute igikorwa gito cyo kwibira muri yorodani cyari gutuma akira ingoyi ikomeye y’umubabaro yari arifite? Guhangayika no kubura ibyiringiro muri we, byaruzuye birenga kwizera kwe. Ariko umugaragu w’umunyabwenge yegera Namani aramubwira ati “Data, iyaba uwo muhanuzi yagutegetse ikintu gikomeye, ntuba wagikoze nkanswe kukubwira ngo ‘Iyuhagire uhumanuke.’ ” (2 Abami 5:13). Aya magambo yacumise umutima wa Namani, akangura umutima wo kwicisha bugufi muri we, kubaha no kumvira. N’umutima mushya, Namani yaciye bugufi yemera amabwiriza y’umuhanuzi. Yamanutse muri yorodani, aribira mu mazi inshuro zirindwi nkuko yategetswe. Maze ako kanya uko yakamanutse muri yorodani, umubiri we urasubirana, hehe n’ibibembe ukundi. Namani yahagaze yumiwe, yemejwe kandi yatangajwe n’igitangaza kibereye imbere y’amaso ye nk’ibitashobokaga. Ishimwe no guhamya byaramurenze, maze agaragariza umunezero Elisa, ahamya ku mugaragaro ati “Noneho menye ko nta yindi Mana iriho mu isi yose, keretse muri Isirayeli.” (2 Abami 5:15).

Ni gute twabona ibyiringiro muri iyi si yuzuye umubabaro?
Pray

Ntabwo uriho ku bw’impanuka, ukeneye kubaho ubuzima bufite ibyiringiro hagati mu bibazo urwana nabyo uyu munsi.

o-arrow__short–rightTangira uyu munsi

Duhumurizanye

Reba byose
Reba inkuru zose

Ubuzima ni ubw’ igihe gito. Birumvikana ko ukeneye amahoro nahazaza heza. Bityo ukeneye ibisubizo byizewe byagufasha kubigeraho. Ibisa n’ibigoranye ni uguhangana n’imyizerere ivuguruzanya ihora inanirwa gusobanura ukuri, bikagutera urujijo ndetse nta byiringiro.

Twizera ko intege nke zitagakwiriye kubuza abantu kumenya ukuri. Turumva neza ingorane zawe, nkuko natwe twahuye nazo. Niyo mpamvu dukora cyane kugira ngo dufashe abantu benshi cyane kubona umudendezo, agakiza n’ibyiringiro bishingiye ku ijambo ry’Imana.

Reba ibyigisho bya Bibiliya uko biteguwe. Niba wihuta, andika email yawe tujye tukwoherereza ubutumwa bw’ ibyigisho. Twoherereze icyifuzo cyo gusengerwa, niba wifuza ko tugusengera. Ushobora kureka kuzerera mu buzima igihe nta bisubizo ubona. Ntukwiriye gucika intege mu rugendo rwazakugeza ku bugingo buhoraho. Muri Yesu, ubasha kuhabonera umudendezo, agakiza n’ibyiringiro by’iteka. Aragutegereje.

Step 1

Shakisha ibyigisho byacu byagufasha kwiga Bibiliya

Step 2

Iyandikishe ukoresheje izina ryawe na imeri gusa

Step 3

Shakisha Ibisubizo n'amahoro muri gahunda y'Imana

Reba ibyigisho bya Bibiliya uko biteguwe. Niba wihuta, andika email yawe tujye tukwoherereza ubutumwa bw’ ibyigisho. Twoherereze icyifuzo cyo gusengerwa, niba wifuza ko tugusengera. Ushobora kureka kuzerera mu buzima igihe nta bisubizo ubona. Ntukwiriye gucika intege mu rugendo rwazakugeza ku bugingo buhoraho. Muri Yesu, ubasha kuhabonera umudendezo, agakiza n’ibyiringiro by’iteka. Aragutegereje.

o-arrow__short–rightIga bibiliya

"NIYEMEJE KUGENDA" Birakureba

Kwemera kugenda bikubiyemo ko abizera bagera ku isi yose, batera umwete kandi bakangurira abantu kubyutsa impano za mwuka wera atanga zitandukanye mu guhamya Yesu kristo.