Mu kwitaba irarika ry’Imana nta kungingimiranya, itorero ry’abadiventisiti b’umunsi wa karindwi yunyoni y’u Rwanda riratangaza riti “Niyemeje kugenda”.
Twishimiye cyane uruhare rwa buri wese mu murimo w’ivugabutumwa, ku isi yose abayoboke b’itorero ry’abadiventisiti b’umunsi wa karindwi batanga igihe cyabo, impano zabo zitandukanye n’umutungo wabo bagira uruhare mu gutangaza butumwa bw’itorero. Binyuze mu kwiyemeza kugenda, duhuriza hamwe abizera bose ku isi, duhuza ibiganza n’imitima kugira ngo bigire ingaruka ku buzima n’ impinduka.
Twese hamwe mu murimo w’ivugabutumwa ntabwo ari gahunda cyangwa ubukangurambaga gusa ahubwo ni inzira y’ubuzima-Kwiyemeza gukurikira uwiteka n’umutima wawe wose. Ikubiyemo kandi ibintu byose mu buzima bwacu, bidutera imbaraga zo kuba abigishwa nyakuri ba Yesu kristo, kumurikira umucyo mu miryango yacu, no kuzana ibyiringiro kw’isi.
Muri gahunda ya Niyemeje kugenda yunyoni y’u Rwanda twabonye ubuhamya bwa ibyagezweho. Hano hari bimwe mu byaranze uru rugendo:
- Urugendo rw’ivugabutumwa binyuze mu mbaraga zishyizwe hamwe, twateguye kandi dukora urugendo rukomeye rw’ivugabutumwa,dusakaza inkuru ya Yesu kristo mu mijyi ndetse no mu cyaro. Abantu besnhi bakiriye irarika ry’agakiza bagira ibyiringiro n’urukundo biboneka mu butumwa bwiza.
- Kwegera abaturage: twifatanirije hamwe n’abizera bacu twagaragaje urukundo rwa Yesu mu buryo bufatika, abizera bafashje mu gushyiraho amavuriro, gutabara abahuye nibiza, imishinga ifasha abaturage,uburezi, gukiza, no kuzana ubufasha n’impinduka ku bazikeneye.
- Ivugabutumwa ry’umuntu ku giti cye: binyuze mu ivugabutumwa ry’umuntu ku giti cye abizera bacu bitabiriye umuhamagaro wo gusangira kwizera kwabo kwa buri munsi. Binyuze mu matsinda mato, ishuri rya bibiliya,amateraniro yo gusenga, no guhindura abantu abigishwa, gukurira muri Yesu no gufashanya mu rugendo rwo kwizera.
- Urubyiruko n’abasore mu murimo: urubyiruko rwagize uruhare rukomeye mu murimo wa twese hamwe mu murimo w’ivugabutumwa. Abasore bacu n’urubyiruko bitabiriye gahunda zo kuramya cyane, gukora ivugabutumwa, gutanga inama zitandukanye, gukora ibikorwa bigamije iterambere ry’imibereho myiza byongera imbaraga mu murimo w’itorero.
Twishimiye inkuru zitabarika z’impinduka, ivugurura,n’ibyiringiro byagaragaye binyuze muri Twese hamwe mu murimo w’ivugabutumwa. Ni urugendo rukomeje rurimo buri mwizera wese, abato n’abakuze mu gihe dufataniriza hamwe mu murimo twahawe na Yesu kristo.
Mu igihe dukomeza na gahunda ya niyemeje kugenda, twiteguye ibyo Imana izadukoresha. Turahamagarira buri mwizera wa yunyoni yu Rwanda kwitabira uyu murimo n’umutima wose dufashijwe n’imbaraga z’Imana dukorana kwizera.
Fatanya natwe mu murimo w’ivugabutumwa nkuko tubivuga tuti;
"niyemeje kugenda, tumenyekanisha urukundo rw’Imana, duhindura abantu abigishwa, kandi duhindura isi"
I WILL GO MISSION
At its core, Niyemeje Kugenda is about you. Ni ingenzi, niyemeje kugenda irakureba. Iratureba twese nk’itorero ndetse nibindi bigo bifatanya n’itorero mu kumenyakinisha ubutumwa bwiza kugeza ku mpera y’isi.
I WILL GO LEADERSHIP
Inshingano nyamukuru iragir iti: abayoboke ba Yesu bagomba kugenda guhindura abantu abigishwa ba Yesu mu mahanga yose. Ubutumwa bwiza bugomba kugezwa ku bantu benshi butarageraho kw’isi.
I WILL GO HOLY SPIRIT
Agaciro ku murimo kazagaragara igihe itorero dukorera hamwe ku isi nk’abavandimwe tuyobowe na mwuka wera.
Kugirango umenye byinshi kuri gahunda ya twese hamwe mu murimo w’ivugabutumwa n’uburyo ushobora kuyigiramo uruhare, sura urubuga NIyemeje Kugenda .
"kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugirango tuyigenderemo"
Abefeso: 2:10