Menya RUM

Office

UMURIMO WACU

Guhindura abantu abigishwa ba kristo, bakabaho ari abahamya be buje urukundo, no kubwira abantu bose ubutumwa bwiza bw'iteka ryose buboneka mu Butumwa bw'Abamarayika Batatu mu rwego rwo kwitegura Kugaruka kwa kristo kwegereje (Matayo 28:18-20), Ibyakozwe n'Intumwa 1:8, Ibyahishuwe 14:6-12).

UBURYO DUKORESHA

Tuyobowe na Bibiliya hamwe na Mwuka Muziranenge, Abadiventisiti b'Umunsi wa Karindwi tugamije gusohoza uyu murimo tubinyujije mu kugira imibereho nk'iya Kristo, dutanga ubutumwa, duhindura abandi abiigishwa ba Kristo, twigisha, dukiza indwara, kandi dukorera abandi.

ICYO DUHANZE AMASO

Mu cyerekezo gihuje n'ibyo Bibiliya yahishuye, Abadiventisiti b'Umunsi wa Karindwi tubona ko umusoz wa gahunda y'Imana ari ugukomorerwa kw'ibyaremwe byose bikongera guhuza rwose n'ubushake bwayo buzira inenge no gukiranuka kwayo.

Ikaze mu itorero ry’abadiventisiti b’umunsi wa karindwi yunyoni y’u Rwanda. Turi itorero rya gikristo ryishimiye kandi rinejejwe no gukorera Uwiteka n’umuryango nyarwanda.

Intego yacu ishingiye mu muhamagaro ukomeye dukomora muri Matayo 28:19-20, aho Yesu abwiriza abigishwa be ati “Mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’umwana n’umwuka wera, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi.” Kubw’umuhamagaro w’uwiteka, duharanira kubwiriza ibutumwa bw’urukundo rw’Imana, Ubuntu n’agakiza ku bantu bose, hatitawe aho bakomoka cyangwa ikindi icyo ari cyo cyose.

Nk’ihuriro ry’abadiventisiti b’umunsi wa karindwi ku isi, twahamagariwe kugaragaza itandukaniro mu myizerere, byayoboye umuryango mugari w’abizera ibinyejana byinshi. Twizera Bibiliya ariyo kuri kw’ijambo ry’Imana ryahumetswe n’ububasha buhebuje no gukora kwayo gutangaje. Inyigisho zacu zishingiye ku buzima, ivugabutumwa, urupfu n’umuzuko bya Yesu kristo, uwo twemera nk’mwami n’umukiza.

Inkingi y’umurimo wacu n’icyifuzo cyo gushyiraho umuryango w’abizera biyemeje gukura mu mibereho n’isano bagirana n’Imana n’abagenzi babo. Tugira igihe cyo kuramya, kwiga Bibiliya, gusenga no gusabana, ni urugendo rw’ubuzima kumenya uku gukura kwa mwuka muziranenge. Binyuze muri gahunda nziza zo kuramya zitandukanye zo ku isabato, ibyigisho by’ishuri ryo ku isabato, amatsinda n’ibyiciro bitandukanye, turashaka guteza imbere iby’umwuka n’ubuzima bwiza bw’abantu.

Dushishikajwe no kwegera abizera bacu, dukora nk’umusemburo w’impinduka nziza. Twibanda ku buvuzi, uburezi, iterambere ry’abizera n’ubutabazi. Twizera kubaho kwacu binyuze mu bikorwa by’impuhwe, urukundo n’umurimo dukurikiza urugero rwa Yesu waje “Atari ugukorerwa, ahubwo gukorera”(Matayo 20:28).).

Nka yunyoni y’u Rwanda, turi imwe mu matorero menshi, ibigo, ibyiciro mu itorero ry’abadiventisiti b’umunsi wa karindwi ku isi. Dufatanya n’izindi yunyoni naza diviziyo kugira ngo dusohoze inshingano zacu kandi tugire uruhare mu butumwa bwiza bw’isi yose.

Turagushishikariza gufungura urubuga rwacu ukamenya byinshi kuri rwo, ibikorwa, n’ibindi. Waba uri umudiventisiti cyangwa utari we turakurarikira kuza kwifatanya natwe mu kumenya urukundo rw’Imana n’umugambi wayo kuri twe.

Mugihe ugendana natwe muri urwo rugendo rushimishije rwo kwizera, Imana iguhe umugisha.

  • Itorero Ry' Abadiventisiti b' Umunsi wa Karindwi Yunyoni y' u Rwanda