Yunyoni y’u Rwanda ni imwe muri yunyoni zigize diviziyo y’uburasirazuba bw’ Afurika yo hagati. Muri 2019 yari ifite abizera 972,966 muri filidi umunani; konferanse y’uburasirazuba bwo hagati mu Rwanda, konferanse y’amajyaruguru y’u Rwanda, filidi y’amajyaruguru y’uburengerazuba, filidi y’uburengerazuba bw’u Rwanda, filidi yo hagati mu Rwanda, filidi y’amajyepfo y’u Rwanda, filidi y’amajyaruguru y’uburasirazuba y’u Rwanda na filidi y’amajyepfo y’uburasirazuba bw’u Rwanda. Zose hamwe, zigize intara z’ivugabutumwa 257 n’ amatorero 2,547. Mu 2019 Yunyoni y’u Rwanda niyo yari ifite umugabane w’abizera munini muri diviziyo y’uburasirazuba bw’ Afurika yo hagati.
Yunyoni y’u Rwanda ifite ibigo byinshi harimo Gitwe Adventist College, Mugonero Hospital muri Ngoma (yashinzwe mu 1931 na Dr. John Hubert Struges), amavuriro(dental clinics) abiri muri Kigali na Literature Ministry Seminary (LMS) muri Kigali, yashinzwe muri 1989 na H.Skoggins wari umuyobozi w’icyiciro cy’ ivugabutumwa. Ku 10 Werurwe 2005, radiyo ijwi ry’ibyiringiro igengwa na yunyoni yatangiye kuvuga ubutumwa bwiza. Muri 2014, diviziyo y’uburasirazuba bw’ Afurika no hagati yatangije umushinga wo kubakira yunyoni y’u Rwanda kaminuza ya Adventist University of Central Africa (AUCA). Uyu munsi kaminuza ifite amashami atatu: Masoro (main campus), Gishushu (science and technology campus) mu mugi wa Kigali na Ngoma (the nursing campus) muri Karongi. Ku italiki 25 Werurwe 2019, yunyoni yongeye gutangiza icyiciro cya mbere cya kaminuza kubijyanye n’ubugabura (diploma level ministerial training) i Gitwe mu rwego rwo gukemura umubare muke w aba pasiteri.
Ingingo z’ingenzi:
Amateka y’ubuyobozi bwa yunyoni y’u Rwanda.
Nyuma yo gutangira kw’itorero ry’Abadiventiste mu Rwanda no mu Burundi, ubuyobozi bwashyizwe mu maboko ya divisiyo y’uburayi. Mutarama 1929, bubarwa muri divisiyo ya Africa. Muri uwo mwaka byemejwe ko habaho yunyoni y’uburasirazuba bwa Congo ikabarizwamo intara ya kivu, u Rwanda n’ Uburundi ikiciro cyikaba I Gitwe mu Rwanda. C.W. Bozarth niwe wagizwe umuyobozi waryo. Umurimo mushya watangiriye muri misiyoni eshatu amashuri mirongo itatu na rimwe( aya mashuri yubatswe ku matorero atandukanye akigisha abantu ubumenyi bw’ibanze bwo gusoma no kwandika). Ababatijwe 171, abitegura kubatizwa baba 114, abigishwa b’ishuri ryo ku isabato ni 2,417 biyandikishije mu mashuri. Mu bindi byemezo, harimo uruhare rwa buri mukozi mw’ivugabutumwa. Hateguwe amateraniro makuru n’ibikorwa by’ubuvuzi. Abalayiki bahuguwe n’ abamisiyoneri, ubuhamya bwabo bwagize uruhare runini mu kwagura kwizera kw’Abadiventiste no gukura kw’itorero. Abizera bakunze kubwira imiryango yabo n’abaturanyi babo kunyurwa baboneye mu kwizera Yesu. Impinduka mu buzima bwabo bwa buri munsi zatumye abaturanyi babo n’inshuti bemera kwizera kw’abadiventiste,bityo ubutumwa bw’Abadiventiste bwatanzwe kuva kuri umwe ujya ku wundi no kuva mu mudugudu ujya muwundi. Mu 1934 abapasitori ba mbere bo mu Rwanda, Mose SEGATWA, Daniel KAGEGERA, na Eleazar SEMUTWA bahawe umurimo. Ntabwo bahawe amahugurwa ya tewolojiya ariko bari biyemeje gukora umurimo w’Imana byimazeyo.
Mu 1960, itorero ry’abadiventisiti ryagize iterambere mu karere u Rwanda ruherereyemo by’umwihariko mu Rwanda ryageze ku bizera 20, 247 i Gitwe honyine. Ibi byatumye biba ngombwa gushinga yunyoni ya Rwanda-Burundi. Mu 1961, ibyo bihugu byakuwe muri yunyoni y’uburasirazuba bwa Congo bishyirwa muri yunyoni y’afrika yo hagati ifite icyicaro i Bujumbura mu Burundi. W. R. Vail yatorewe kuba umuyobozi wayo wa mbere. Abizera bo mu Rwanda bari mirongo icyenda ku ijana byabagize iyo yunyoni. Muri uwo mwaka mu Rwanda, hakoreraga filidi eshatu: filidi y’ amajyepfo y’u Rwanda ifite icyicaro i Gitwe iyobowe na E. Schultz, filidi y’amajyaruguru y’u Rwanda iba mu Rwankeri iyobowe na H. Kotz na filidi y’uburengerazuba bw’u Rwanda yakoreraga Ngoma iyobowe na J. G Matingly. Kwimura icyicaro cya yunyoni i Gitwe ikajyanwa i Bujumbura byatewe nuko icyicaro cy’ubuyobozi bwa politiki y’ubukoroni bw’ ababirigi cyabaga i Bujumbura. Ikiyaga cya Tanganyika mu Burundi cyoroherezaga itumanaho n’ingendo z’abamisiyoneli mu bihugu baturukagamo.
Mu 1980, u Rwanda rwimuwe muri diviziyo y’ Trans Afrika rushyirwa muri y’Afrika y’ubuhindi. Mu 1984, itorero ryarakuze cyane rigera ku bizera 142,381. Niyo mpamvu yaje kuba yunyoni y’u Rwanda Robert G. Peck niwe wabaye perezida wayo wa mbere Nathanael Musaza aba umunyamabanga nshingwabikorwa na Seraya Mbangukira aba umubitsi. Yunyoni yari igizwe na filidi eshatu. Mu 1989, R. G. Peck yasimbuwe by Leitao yavuye mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 ihitana ubuzima bwabarenga miliyoni barimo abizera b’itorero ry’abadiventisiti abapasitori n’abandi batazwi umubare. Ibi byahungabanyije umurimo w’itorero kuko ibikorwa byarahagaritswe. Mu 1995, yunyoni yongeye gutangira umurimo bundi bushya. Abizera b’Abalayiki nabatahutse mu bihugu duturanye bagize uruhare runini mu kongera kubaka itorero mu buryo bw’ibyumwuka nibigaragara. Carl Wilkens wari umuyobozi wa ADRA mu gihugu yagize uruhare mu kurokora abantu mu gihe cya Jenoside wari ufite ibyago byo kwicwa yafashije yunyoni gutangira bushya.
Inteko nkuru rusange yo mu 1995, yateraniye Utrecht mu Buholandi kuva muri Kamena 26 kugeza kuwa 8 Nyakanga 1995 yitabiriwe n’intumwa z’u Rwanda muri iyi nteko Luka Daniel yatorewe kuyobora diviziyo asimbuye J. J. Norty. Inteko ya diviziyo yabereye Abidjan muri Ivory Coast muri uwo mwaka Amon RUGELINYAGE yatorewe kuba perezida wa mbere wa yunyoni y’u Rwanda, Elie Mbuguje aba umunyamabanga nshingwabikorwa, Samuel Bimenyimana, aba umubitsi. Itorero ryakomerekejwe cyane na Jenoside n’ingaruka zayo ku buryo abizera byari bigoye cyane kongera guteranira hamwe bityo bituma abayobozi bashya bibanda mu kongera kunga ubumwe bw’abizera.
Muri 2002, inteko rusange y’itorero yashyizeho komisiyo iyobowe na Lowell Cooper kugira ngo yige ko hashobora kubaho diviziyo ya gatatu muri Afurika. Komisiyo yasabye ko hashyirwaho diviziyo y’uburasirazuba bwo hagati muri Afurika ikagira icyicaro i Nairobi muri Kenya. Mu ivugurura, yunyoni y’u Rwanda yagiye muri diviziyo nshya yafunguwe ku mugaragaro mu 2003. Muri 2005 Pr. Dr. Hesron Byiringiro yatorewe kuba perezida wa yunyoni asimbuye Amon Rugelinyange wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru. Umubare wa filidi wariyongereye uva kuri filidi eshatu ugera kuri filidi eshanu: filidi y’uburasirazuba bw’u Rwanda, filidi yo hagati mu Rwanda, filidi y’uburengerazuba bw’u Rwanda, filidi y’amajyepfo y’u Rwanda na filidi y’amajyaruguru y’ u Rwanda.
Nyuma y’imyaka itandatu filidi habaye amavugurura muri filidi ebyiri ubwo filidi y’uburasirazuba bw’u Rwanda yagabanyijwemo kabiri hari mu 2011. Yabaye filidi y’uburasirazuba bwo hagati, mu gihe inshya yiswe filidi y’uburasirazuba bw’u Rwanda iba i Kayonza. Hatowe abayobozi bayo aribo Dan Ngamije, Jean Pierre Rukundo na Ntampaka Reuben. Filidi y’amajyaruguru y’u Rwanda yari ifite abizera 120,583 nayo yaravuguruwe igice cyimwe kiba filidi y’amajyaruguru y’uburengerazuba bw’u Rwanda ikorera i Rubavu. Abayobozi bayo bari Setako Sophonie, perezida; Athanase Ngarambe, umunyamabanga nshingwabikorwa; Gapira Christophe, umubitsi; Filidi nshya yatangiranye abizera 55,935.
Twese hamwe mu murimo w’ivugabutumwa (TMI)

Muri 2016, Inteko nkuru rusange na yunyoni y’u Rwanda yateguye amateraniro akomeye y’ivugabutumwa mu Rwanda yiswe Total Member Involvement hagati 13 kugeza 28 muri Gicurasi. Yari ayobowe na perezida w’inteko nkuru rusange y’itorero ku isi, Ted N Wilson harimo n’abandi bavugabutumwa baturutse muri Amerika, Uburayi na Afrika. Buri mwizera yitabiriye mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Ibi byagaragaye ko ari ivugabutumwa rikomeye ku isi mu itorero ry’abadiventisiti kugeza ubu. Habatijwe abizera bashya 110,000. Nyuma yaho, ntagushidikanya ko byateje ikibazo mu matorero atarafite ibikoresho bihagije, abapasitori na gahunda zo gufasha abizera bashya. Kubwo ibyo abapasitori mirongo itanu na bane bashyizweho nyuma y’amahugurwa yabereye i Nyamata mu karere ka Bugesera, Ku ya 3 Kamena 2017. Abayobozi b’amatorero n’abayoboke b’itorero bakoreye hamwe kugirango hubakwe insengero nshya.
Filidi Nshyashya
Kubwo kwiyongera kw’ivugabutumwa mu ntara y’uburasirazuba bw’u Rwanda no gushaka kwegereza ubuyobozi bw’urwego rw’ubutumwa bwiza mu ma filidi, mu 2017 filidi y’uburasirazuba bw’u Rwanda muri Kayonza yagabanyijwemo filidi ebyiri nshya: filidi y’amajyaruguru y’uburasirazuba(NERF) iba muri Nyagatare iyobowe na Dan Ngamije; umubitsi aba Niyomugaba Etienne na Rukundo Isaïe aba umunyamabanga nshingwabikorwa; hamwe na filidi y’amajyepfo y’uburasirazuba bw’u Rwanda(SERF) muri Ngoma perezida aba Ngirinshuti Samuel, Ngirabatware Samuel aba umubitsi na Ngerero Fidele aba umunyamabanga nshingwabikorwa. Ni ukuvuga muri 2020 misiyoni y’u Rwanda yari ifite filidi umunani.
Gusobanura Bibiliya mu Kinyarwanda n’ibindi bitabo, ururimi rw’ikinyarwanda rwari ikintu gikomeye cyoroherezaga ivugabutumwa mu gihugu. Mu rwego rwo gushoboza abizera gusoma ibitabo by’umwuka w’ubuhanuzi n’ abandi mu rurimi rwabo, yunyoni yahinduye ibitabo makumyabiri n’umunani bya Ellen G. White. Umubare w’indirimbo zo guhimbaza Imana wahinduwe mu Kinyarwanda wariyongereye ugera kuri 350 ndetse biracyakomeza.
Infrastructural Development
Guhera mu 2000 mu Rwanda itorero ryatangiye kongera ibikorwa. Hubatswe inyubako z’ibiro nshya mu bice bitandukanye. Conferanse nshya y’uburasirazuba bwo hagati mu Rwanda yatangiye gukorera mu biro byayo. Yunyoni y’u Rwanda yubatse inyubako nziza y’amagorofa icyenda i Nyarugenge, mu mugi wa Kigali. Yunyoni ikorera mu nzu yo hasi mu gihe izindi zinjiza amafaranga binyuze mubukode. Hubatswe inyubako za filidi aho zikorera hose. Ahari filidi nshya hari kubakwa inyubako zizakoreramo.
Hubatswe inyubako ya Filidi y’u Rwanda rwo hagati yimuriwe i Muhanga ivuye i Gitwe. Icyicaro cya filidi y’amajyaruguru yimuwe mu Rwankeri yerekeza i Musanze. Konferanse y’uburasirazuba bwo hagati muri Kigali yubatse inyubako y’ibiro i Nyarutarama yimukirayo ivuye i Nyamirambo. Filidi nshya y’amajyaruguru y’uburengerazuba yimukiye mu nyubako nshya yaguzwe iravugururwa mu mujyi wa Rubavu. Hari imishinga y’ubwubatsi irenga 2000 ikomeje muri yunyoni y’u Rwanda kubwo ubumwe hagati y’abizera n’ubuyobozi bw’itorero. Hakiyongeraho inzu ya ADRA Rwanda yavuguruwe aho ikorera i Kacyiru.
Ku wa 31 Kanama 2019, yunyoni y’u Rwanda yizihije imyaka 100 ishize ubutumwa bwiza bw’abadiventisiti b’umunsi wa karindwi bugeze mu Rwanda. Iterambere ryagezweho n’itorero ry’abadiventisiti mu Rwanda ni ryinshi, risihoza intego “Mu maboko y’uwiteka.” Yunyoni y’u Rwanda yiyemeje gukomeza kujya mbere kubwo kwizera, mu rwego rwo gutegura Abanyarwanda bose kugaruka kwa Yesu kristo vuba aha.
Inkomoko y'Inkuru
Encyclopedia Of Seventh-Day Adventists