Insanganyamatsiko: “KUGENDANA NA YESU”

Umunsi Mpuzamahanga w’Abarondabukanda 2023

Icyiciro cy' Urubyiruko Nzeri 23, 2023

Turabasuhuje Barondabukanda,

Undi mwaka urashize kandi twongeye kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’Abarondabukanda! Turishimye cyane kandi twishimiye kubona andi mahirwe yo kwizihiza uyu munsi turi hamwe. Nk’uko isi imeze muburyo bwayo, dukomeje guhura n’ibibazo bitandukanye. Dushobora rimwe na rimwe kwisanga twibaza uburyo dushobora guhangana n’ibibazo mubuzima bwacu ndetse no mumuryango mugari w’abantu tubamo? Tugomba guhangana nabyo twenyine? Igisubizo kirashobora KUGENDANA NA YESU. Ni urutare rwacu, imbaraga zacu ndetse n’umucyo kuri twe. Hamwe na Yesu muruhande rwacu, dushobora guhura n’ibintu byose bishobora kuza munzira yacu, ariko birashoboka ko twakubaka inzira abandi babasha gukurikira.

Mukugendana na Yesu dushobora guhangana n’ikirura icyo aricyo cyose, kuzamuka umusozi uwo ariwo wose no guhangana n’ibihangange bishobora kugaragara munzira zacu. Yesu adufasha kwibuka ko iyo TUGENDANYE NAWE tutaba turi twenyine.

Ndizera ntashidikanya ko muzishimira kwizihiza uyu munsi mukuru wacu ndetse n’uyu murimo turimo. Nimufate uruhande rwanyu kandi mwiyemeza KUGENDANA NA YESU kugira ngo isi yose imenye ko mutari mwenyine na rimwe.

“Umunsi Mwiza w’Abarondabukanda”

Andres J. Peralta Image

Andrés J. Peralta

World Pathfinder Director

WPD 2023 Igitabo Cy' Icyongereza

WPD 2023 Igitabo Cy' Ikinyarwanda

Tanga igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *