Rwanda Union Mission itangije inama zisoza umwaka wa 2026

AMAKURU • 23 UGUSHYINGO 2026

Abayobozi n’abalayiki bateraniye i Kigali mu nama y’iminsi ibiri, bibanda ku murimo n’ubutumwa bw’Itorero mu gihe kiri imbere.

Church leaders and lay representatives attend Rwanda Union Mission’s 2026 year-end meetings in Kigali.
Abagize Komite Nyobozi n’abandi bayobozi bakurikirana ibikorwa by’inama zisoza umwaka wa 2026 i Kigali.

KIGALI, Rwanda — Inama zisoza umwaka wa 2026 za Rwanda Union Mission zatangiye tariki ya 23 Ugushyingo, ku cyicaro gikuru cy’Itorero mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali. Izi nama z’iminsi ibiri zahuje abagize Komite Nyobozi ku rwego rwa Union, barimo abakozi b’Itorero n’abahagarariye abakorerabushake b’abalayiki bo muri Union no muri za Field.

Guteranira hamwe ni umugisha n’inshingano

Mu ijambo ritangiza inama, Pr Hesron Byilingiro, Perezida wa Rwanda Union Mission, yasabye abitabiriye kudafata inama ngarukamwaka nk’ibisanzwe. Yavuze ko inama zihoraho zihuza abayobozi zigaragaza ko Itorero rifite ubuzima kandi ryifuza gukomeza gutera imbere no kuzana impinduka nziza.

Yibukije ko igihe nk’iki ari umugisha uturuka ku Mana kandi ko abayobozi ari ibikoresho Imana ikoresha mu kwamamaza imirimo yayo. Yashimiye Imana ku byo Itorero ryagezeho binyuze mu nzego zaryo zitandukanye, ashima abayobozi ku bw’umuhati n’ubwitange, anashimira abizera uruhare bagira mu murimo.

Pr Byilingiro yifashishije amagambo yo muri Zaburi 89:1–2 agaragaza ko imbabazi n’ubudahemuka bw’Imana bikwiye kwamamazwa ibihe byose. Yasoje asaba abitabiriye kugeza ku bizera ubutumwa bwo mu 1 Abakorinto 15:58, bubahamagarira gukomera no gukomeza gukora umurimo w’Umwami, kuko umuhati wabo utari uw’ubusa.

Pastor Hesron Byilingiro delivers the opening address at the 2026 year-end meetings.
Pr Hesron Byilingiro ageza ijambo ritangiza inama ku bitabiriye.

Ubutumwa bushingiye ku Itorero rya Lawodikiya

Mu butumwa bw’ijambo ry’Imana ku munsi wa mbere, Pr Joel Rutebuka, Umujyanama wihariye w’Umuyobozi wa East-Central Africa Division (ECD), yibanze ku Byahishuwe 3:14–21 n’ubutumwa Yesu Kristo yahaye Itorero rya Lawodikiya. Yagarutse ku mateka y’iri torero n’imiterere y’akarere ryari riherereyemo, asaba abitabiriye kuzirikana icyo ubu butumwa buvuga ku Itorero ryo muri iki gihe.

Pr Rutebuka yibukije ko ubutumwa bwahawe Lawodikiya bufite akamaro kihariye ku gisekuru giheruka, kandi ahamagarira abayobozi kwakira no gushyira mu bikorwa inama ziri muri ubwo butumwa mu gihe Itorero ritegereje kugaruka kwa Yesu Kristo. Mu bitabiriye inama kandi harimo Eliezer Kibura, Umubitsi Wungirije wa ECD.

From left: Pastor Jolay Paul Umeremye, Pastor Joel Rutebuka and Pastor Jacques Nkinzingabo.
Uhereye ibumoso: Pr Jolay Paul Umeremye, Pr Joel Rutebuka na Pr Jacques Nkinzingabo.

Inama zizakomereza muri za Field

Inama zisoza umwaka ku rwego rwa Rwanda Union Mission ziteganyijwe gusoza ku wa 24 Ugushyingo 2026. Guhera mu cyumweru gikurikira, inama nk’izi zizakomereza ku rwego rwa za Field n’ibigo by’Itorero.

Reba ijambo rya Pr Joel Rutebuka: Annual Council 2026 | Morning Session – Monday, November 23 | Day 1 Rwanda Union Mission

Pr Onesphore Yadusoneye
Icyiciro cy'Itumanaho
Rwanda Union Mission

Tanga igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *